Ingoro y'Umwogabyano (IV) :

Rwesa rukaza ay'imbibi
Intwari zivuna impuruza,
Rwa Nkubito ya Mpabuka,
Inyamibwa batijana,
Itashye imbere y'amariza,
N'imiheha yambariye,

Kuruta amashyo y'Ibihogo,
Yamara kujya mu rubuga,
Inyange igatangaza,
Amaso ukayatereza,

Ari uguharamba isata,
Mu mariza y'Umuhozi,
Ukihagira amarebe,
Atembamo amaribori,
Ukamarwa ishavu n'ingondo

Yakebwe mu rw'irungu,
Yagaranzura urwano,
Ikina hejuru y'inkoni,
Abadatunze Umuhozi,
Bagashaka kurigita,

Isi igasangwa ari ingume,
Bagakuka mu mihigo,
Banga ko zibahotora,
Bagakeza Ruganzu
Bacuranga mu Ngeri

Bagahanagura intore,
Za Rwimirankuku,
Ngo ibatunge mu Bihogo,
Na bo babe baruhutse
Inkoni z'inkuba bahoraho.

Nibashaka kumurika,
Izabo ngo zigaragare,
Ahubwo bazegamire
Ingoro y'Umwogabyano!